Logo
Deeply Research
Logged in as: Guest
Logout

IBIKOMERE BY'URUKUNDO BIVURWA N'URUKUNDO

Gukunda cyane si Intege nke ahubwo ni imyitwaire iranga umuntu muzima nubwo uba ugomba kugira imipaka ugarukiraho wirinda kugira ibibazo by'imitekerereze
cover
Published February 16, 2026 | Views: 21483 | Likes: 361 | Comments: 2
Gukunda cyane si Intege nke ahubwo ni imyitwaire iranga umuntu muzima nubwo uba ugomba kugira imipaka ugarukiraho wirinda kugira ibibazo by'imitekerereze

: ISOMO RIKURU RIVA MU GITABO Love Without Conditions

Mu gitabo Love Without Conditions cyanditswe na Paul Ferrini, umwanditsi agaragaza ko ikibazo gikomeye abantu benshi bahura na cyo atari ukubura urukundo, ahubwo ari uburyo bakunda ariko ntibakundwe nkuko babyifuza . Abantu benshi bakunda bafite ibyo bategereje gusubizwa urukundo , bakumva ko gukunda no gukundwa bigomba kugendana ku gipimo kingana. Ariko Ferrini atwigisha ko urukundo nyarwo ari urukundo rutagira rudafite icyo ruggenderaho urukundo rudategereje igihembo kandi rutishingikiriza ku myitwarire y’undi.

Umuntu ashobora kwirengagiza ibintu byose abona akirengagiza ibyamurangaza agahitamo undi Atari uko atabibona ibyo byose , ahubwo ari agaciro aguha kandi akagukunda urukundo rudafite icyo rushingiyeho kuko urukundo si ubucuruzi , Gusa ni byiza ko igihe ubishoboye wakwita kubyo nawe akunda akanyurwa kuko akenshi aba yarirengagije ko hari abanda bamunyura kubwawe ariko ntibivuze ko rimwe narimwe abantu bashobora no gukundana ariko bakagira bimwe badahurizaho.

Ferrini asobanura ko benshi ku isi bakura bafite igikomere cyo kumva ko badakwiye urukundo. Ibi bituma twinjira mu rukundo dushaka uwuzuzuza icyuho cyacu. Iyo uwo muntu atagukunze nkuko ubyifuza u, wumva wanzwe cyangwa udafite agaciro. Gusa hari igihe umenyereza umutima wawe ko ushobora gukunda aruko ntukundwe nkuko ubyifuza nubwo uba wiyumvamo ko hari ikintu kibura

Igitabo gitanga isomo rikomeye: ntushobora kugenzura uko undi agukunda, ariko ushobora guhitamo uko wowe ukunda. Gukunda umuntu n’iyo atagukunda uko ubishaka si ukwiyangiza cyangwa kwemera kubabazwa; ni ukwemera ko urukundo rwawe rutagomba kugengwa n’amarangamutima y’undi. Iyo wize gukunda gutya, ntuba uri mu bubata bwo gutegereza ko undi aguhindura umunyamahoro. Amahoro yawe aturuka imbere muri wowe, si mu byo undi aguha.

Ferrini kandi agaragaza ko abantu benshi birengagiza abagukunda by’ukuri bakiruka ku muntu umwe utabaha ibyo bashaka. Ibi akenshi biterwa no gushaka gukira igikomere cya kera nk’aho ushaka kwerekana ko ushobora gukundwa n’uwo wumva atagushyira ku mwanya wa mbere. Ariko urukundo rutagira amabwiriza ntirusaba kwirengagiza abagushyigikira cyangwa abaguha ibyiza. Ahubwo rwigisha gushimira urukundo ruhari, no kutishyira mu gahinda kubera urwo utabonye.
Ingingo y’ingenzi cyane muri iki gitabo ni uko kwikunda ari ishingiro ry’urukundo rutagira rudafite aho rushingiye . Iyo utikunda, uhora ushaka ko abandi baguha agaciro kawe. Iyo wikunda, ntusabiriza kwemerwa. Ushobora gukunda umuntu ariko ntugire ubwoba bwo kumurekura niba umubano ubabaza. Ushobora kumwifuriza ibyiza, ariko ugahitamo inzira ikuzanira amahoro. Ibi si ukwikunda mu buryo bwo kwireba gusa, ahubwo ni ukwiyubaha no kumenya ko nawe ukwiriye urukundo rwiza.

Ferrini ashimangira ko urukundo rutagira aho rushingiye rutavuze ko umuntu akwiriye kwihanganira ihohoterwa cyangwa gusuzugurwa. Gukunda gutya bisaba imipaka myiza. Ushobora gukunda, ariko ugashyiraho aho ugarukira. Ushobora kwihanganira, ariko ntukemere kurenganywa. Urukundo nyarwo si ubucakara , ntirugira ubwoba, kandi ntirugira kwikuramo agaciro kawe.

Mu gusoza, Love Without Conditions itwigisha ko urukundo ari amahitamo, si igisubizo ku cyuho cyacu. Gukunda umuntu n’iyo atagukunda uko ubishaka ni ukwerekana ko urukundo rwawe ruturuka mu bwisanzure bw’umutima, atari mu gukenera kwemezwa. Iyo wize gukunda gutya, ntuba ugikoresha urukundo nk’intwaro yo kubona icyo ushaka, ahubwo uruhindura inzira yo gutanga no kubaho mu mahoro. Aho ni ho urukundo ruba umudendezo, si igifungo.

“Urukundo nyarwo ntiruhutira gucira undi urubanza, ntirunanirwa kubabarira, kandi ntirucika intege mu gutegereza impinduka; kuko iyo umutima ukunda by’ukuri, wizera ko ejo hashobora kuzana urumuri rushya, aho umukunzi wawe azagufata uko umutima wawe ubyifuza

Comments

Guest March 1, 2026 5:33 pm

murakoze

Guest February 17, 2026 6:10 pm

Good

Sponsored

ad
Contact Us
Added: February 5, 2026
ad
Service, protocol, event venue booking Graphic design and branding
Added: November 5, 2025
ad
1. Event planning & coordination 2. Decoration & design 3. Catering & drinks 4. Music & entertainment 5. Photography & videography 6. Fashion & beauty 7. Traditional wedding services (Gusaba & Gukwa) 8. Car hire & transport 9. Venue bookin
Added: November 5, 2025